Iyi webbsite n’Irembo ry’Ishyirahamwe ” Rwandiska föreningen för integration, enhet och kulturell utveckling” RFIEKU mu magambo ahinnye y’Igisuweduwa.
Mu rurimi rwacu bivuga ” Ishyirahamwe nyarwanda riharanira ubumwe, guteza imbere umuco no gufasha abanyarwanda kwinjira mu muryango w’Abasuweduwa”
RFIEKU ni ishyirahamwe nyarwanda ryashinzwe n’abanyarwanda batuye mu gihugu cya Suede.
Mu byo tugamije harimo gutoza abana bacu ibyiza biranga umuco nyarwanda bakabihuza n’ibyiza basanga mu muco w’Abasuweduwa birinda gusamara no gutakaza indangamuntu nyarwanda.
Twemera kandi ko mu muco nyarwanda harimo kimwe mu bintu byadufasha kubaka umuryango nyarwanda n’igihugu cyacu kandi ko dushobora kubisangiza abaturanyi bacu b’Abasuweduwa bikabagirira akamaro.
Nimutwandikire rero mutugezeho ibitekerezo byanyu byatuma iyi webbsite irushaho kunogera abayisura.
Kanda [ Hano ] ubundi utugezeho ibitecyerezo byawe.